Ibibazo Bikunzwe Kubazwa

❓ Ibibazo Bikunze Kubazwa (FAQ)

1. POWER WORKER EARN Limited ni iki?

POWER WORKER EARN Limited ni urubuga rwa microjobs na freelancing rufasha abantu kubona imirimo mito mito bakorera kuri internet bakabona amafaranga mu buryo bworoshye kandi bwizewe.

2. Nakora nte kwiyandikisha (Create Account)?

Ushobora kwiyandikisha ukoresheje Email yawe, amazina yawe yuzuye n’andi makuru asabwa. Kwiyandikisha ni ubuntu kandi bifata iminota mike gusa.

3. Ni gute nakora imirimo (Tasks)?

Nyuma yo kwinjira muri konti yawe, hitamo task ushaka, uyikore ukurikije amabwiriza, hanyuma wohereze ibimenyetso (proof) bigaragaza ko wakoze akazi neza.

4. Ni ryari mbona amafaranga yanjye?

Iyo task yawe yemejwe (approved), amafaranga ahita ajya ku earning balance yawe kandi ushobora kuyabikuza igihe yujuje ibisabwa.

5. Nakura nte amafaranga (Withdraw)?

Ushobora kubikuza amafaranga ukoresheje uburyo bwashyizweho ku rubuga (Mobile Money cyangwa ubundi buryo bwemewe), ukurikije amabwiriza ya withdraw.

6. Kuki konti yanjye ishobora guhagarikwa (Banned)?

Konti ishobora guhagarikwa kubera gukoresha konti nyinshi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gutanga proofs zitari zo, gukoresha VPN aho itemewe, cyangwa kutubahiriza amategeko y’urubuga.

7. Ese nshobora kugira konti zirenze imwe?

Gufungura konti nyinshi zo gukoreraho imirimo ntibyemewe. Ibi bishobora gutuma konti zawe zose zihagarikwa burundu.

8. Ese POWER WORKER EARN Limited irizewe?

Yego. Dushyira imbere umutekano w’abakoresha bacu, kandi twishyura imirimo yakozwe neza ikemezwa hakurikijwe amategeko y’urubuga.

9. Nabariza he ubufasha (Support)?

Niba ufite ikibazo, ushobora kutwandikira ukoresheje Support page cyangwa Email yacu yatanzwe ku rubuga.